Uko wahagera

CPI Isabwa Kuvyura Anketi ku Vyaha vy'Intambara muri Afugansitani


Karim Khan
Karim Khan

Umushinjacyaha mukuru Karim Khan wa CPI, urukiko mpanabyaha mpuzamahanga ruhoroho, arasaba abacamanza barwo uruhushya rwo kuzura anketi ku byaha by'intambara n'ibyaha byibasiye inyokomuntu muri Afuganisitani.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, umushinjacyaha Karim Khan avuga ko yasuzumye neza ibibazo byose bijyanye n'izi anketi, agera ku mwanzuro ko leta nshya y'Afuganisitani itazigera izikora yo ubwayo. Ni yo mpamvu yasabye uruhushya rwo kuzisubukura.

Umushinjacyaha asobanura ko anketi nshyashya ashaka gutangira zitareba ingabo za Leta zunze ubumwe z'Amerika, ahubwo ko zizibanda ku bwicanyi Abatalibani n'Umutwe wa Leta ya Kislamu Khorasan (ISIS-K mu magambo magufi), nayo yo muri Afuganisitani, bashobora kuba barakoze.

Mu kwezi kwa gatatu mu mwaka ushize, umushinjacyaha mukuru wa CPI Fatou Bensouda (wasimbuwe na Karim Khan) yari yatangiye anketi ku byaha by'intambara n'ibyaha byibasiye inyokomuntu byaba byarakozwe guhera mu 2002 n'ingabo z'igihugu z'Afuganisitani, Abatalibani, ingabo za Leta zunze ubumwe z'Amerika, n'abanyamahanga bakora mu nzego z'ubutasi zirimo na CIA y'Amerika.

Anketi za CPI zahagaritswe na leta y'Afuganisitani itarahirikwa n'Abatalibani, yavugaga ko ari yo ubwayo igiye kuzikorera. Naho Leta zunze ubumwe z'Amerika yafatiye ibihano ubushinjacyaha bwa CPI na bamwe mu bakozi babwo. Kuba umushinjacyaha mukuru Karim Khan aretse gukurikirana Abanyamerika bishobora kugarura umwuka mwiza n'imikoranire ku mpande zombi, n'ubwo bwose Leta zunze ubumwe z'Amerika itari muri CPI.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG