Uko wahagera

Covid 19 Yatumye Libiya Ifunga Umupaka Wayo na Tuniziya


Umuvugizi wa guverinema nshya y’ubumwe bw’igihugu ya Libiya, ejo yatangaje ko irimo gufunga imipaka yayo n’igihugu gituranyi, Tunisiya. Ni icyemezo kije nk’intambwe yo guteganya, mu gihe guverinema ivuga ko “ibintu birushaho kuba nabi kandi urwego rw’ubuvuzi rwasenyutse”. Ni mu gihe kandi umubare w’abandura ubwoko bushya bwa virusi ya corona, Delta, biyongera muri Tuniziya.

Hafunzwe imipaka yombi, uw’ubutaka n’uw’ikirere kandi ikibuga cy’indege cya Tuniziya cyatangiye gufungwa guhera saa sita z’ijoro ry’ejo kuwa kane nk’uko byatangajwe na Mohamed Hamouda, umuvugizi wa guverinema y’ubumwe bw’igihugu. Hamouda yanavuze ko kaminuza n’andi mashuri byahagaritse amasomo ku gihe cy’ibyumweru bibiri kubera izo mpamvu tumaze kuvuga.

Nyuma yo kubasha guhagarika ubwandu mu nkundura ya mbere y’iyo virusi, mu mwaka ushize, ubwandu bwongeye kwiyongera muri Tuniziya. Igihugu cyashyizeho ingamba za guma mu rugo mu mijyi imwe kuva mu cyumweru gishize, ariko cyanze guma mu rugo y’igihugu cyose, bitewe n’ibibazo gifite by’ubukungu. Umubare mbumbe w’abanduye muri Tuniziya warazamutse ugera ku 465,000 n’abarenga 15,000 bapfuye.

Libiya yabaruye abantu 160,095 banduye, na 3,227 bapfuye, nk’uko bigaragazwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe gucunga indwara. Kivuga ko 413,883 baturage b’igihugu miliyoni 6.5, bakingiwe.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG