Uko wahagera

Covid 19 Yatumye Ingamba zo Kurwanya SIDA ku Isi Zigabanuka


Winnie Byanyima umuyobozi wa ONUSIDA, ishami rya ONU rishinzwe kurwanya SIDA
Winnie Byanyima umuyobozi wa ONUSIDA, ishami rya ONU rishinzwe kurwanya SIDA

Umuyobozi w’ishami rya ONU rishinzwe kurwanya Sida, ONUSIDA, avuga ko COVID-19 yagize ingaruka zikomeye ku rugamba rwo kurwanya Sida. Winnie Byanyima, unungirije umunyamabanga mukuru wa ONU, yavuze ko mu gihe cy’icyorezo cya mbere by’umwihariko, abantu bake ari bo bahisemo kwipimisha, abandi bahagarika imiti kubera imirongo miremire ku mavuriro no kubera izindi ngamba zo kwirinda COVID-19, zatumye batabasha kuzuza izo kwirinda Sida.

Yagize, ati: “Mu mwaka utaha twiteze ko abantu bashobora kuzarushaho gupfa. Dushobora kuzarushaho kubona ubwandu bushya bitewe n’izo serivisi zahagaze”. Yabivuze mu majwi yari yafashe kuri videwo ku munsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya Sida.

Byanyima yavuze ko kwikubira inkingo za covid, aho ibihugu bikize bizigura kandi ibikennye bigasigara bitegereje, ari kimwe mu bintu bibabaje babonye.

Mu gihe ibihugu bikize byahunitse inkingo, Abanyafurika barengaho gato 7 kw’ijana, ni bo bakingiwe byuzuye nk’uko imibare yakusanyijwe n’umushinga wa kaminuza ya Oxford mu Bwongereza ibigaragaza.

Byanyima yavuze ko ubushakashatsi bwerekana ko abantu bagendana virusi itera Sida, ari bo bafite ibyago byinshi byo kwandura virusi itera COVID-19, ariko ko iyo banduye, baba bafite ibyago birushijeho byo kuremba.

Uyu muyobozi avuga ko “ari yo mpamvu ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bifite umutwaro uremereye uturuka kuri virusi ya Sida, ko ari ikibazo gikomeye”. Yongeyeho ko ari ngombwa ko inkingo za COVID-19 ziboneka.

Reuters

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG