Uko wahagera

Covid 19: Uganda Yakuyeho Amabwiriza yo Kwipimisha ku Bavuye muri Kenya


Abashoferi b'amakamyo batonze imirongo ku mupaka wa Malaba uhusa Uganda na Kenya
Abashoferi b'amakamyo batonze imirongo ku mupaka wa Malaba uhusa Uganda na Kenya

Igihugu cya Uganda cyatangaje ko cyakuyeho amabwiriza ategeka abantu bose bakoresha umupaka wacyo na Kenya kubanza kwipimisha Covid 19.

Ibi icyo gihugu kivuga ko biri mu rwego rwo korohereza urujya n’uruza rw'abantu n’ibintu. Ni nyuma yuko hagaragaye imirongo minini y’amakamyo ku mipaka byaviriyemo ibicuruzwa byinshi bitinda kugera ku masoko.

Byatumye kandi ibiciro byinshi ku masoko bizamuka bitewe n’ibura ry’ibikomoka kuri peteroli.

Itangazamakuru muri Kenya ryari riherutse gutangaza ko amakamyo ategereje ko abayatwara bapimwa atonze umurongo ureshya n’ibilometero 70.

Umukozi muri ministeri y’ubuzima ya Uganda, Charles Olaro, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa ko leta yategetse ko ibikorwa byo gupima abantu ku mipaka ihuza igihugu cye na Kenya bihagaritswe by’agateganyo.

Yavuze ko biri no mu rwego rwo kurinda abashoferi kutanduzanya bitewe n’umuvundo ku mupaka.

Mu gihugu haravugwa ibura rya esansi byatumye amasitasiyo menshi asanzwe ayigurisha afunga, aho ibonetse naho ikaba ihenda cyane. Litiro imwe yari imaze kugera ku madolari arenga atatu.

Juma Sentongo umwe mu bagize ishyirahamwe ry’abatwara amakamyo yavuze ko iki cyemezo kije gitinze.

© Agence France-Presse

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG