Uko wahagera

Covid 19: Ubugereki Bwakuyeho Kwipimisha ku Bakingiwe Binjira mu Gihugu


Umukozi winzego z'ubuvuzi ategura urukingo rwa Johnson and Johnson i Lesbos mu Bugereki
Umukozi winzego z'ubuvuzi ategura urukingo rwa Johnson and Johnson i Lesbos mu Bugereki

Ubugereki bwatangaje ko abagenzi bafite icyemezo cy’uko bakingiwe ku mugabane w’Uburayi batagikeneye kwipimisha Covid 19 mbere yo kwinjira muri icyo gihugu.

Aya mabwiriza mashya azatangira gushyirwa mu bikorwa guhera kuwa mbere w’icyumweru gitaha, nk’uko byemezwa na minisitiri w’ubuzima w’Ubugereki.

Ubugereki bwiyongereye ku bindi bihugu byo kuri uwo mugabane bikomeje gukuraho amambwiriza yari yarashyizweho yo kwirinda ikwirakwira rya Covid 19.

Ministiri Vassilis Kikilias w’ubukerarugendo yavuze ko iki cyemezo kigamije guteza imbere urwo rwego mu gihugu, cyane abantu benshi batangira gusura Ubugereki guhera tariki ya mbere y’ukwezi kwa Gatatu.

Ubukerarugendo buza ku mwanya wa kane mu byinjiriza igihugu amadovize. Icyo gihugu kinjije miliyari 11 z’amadolari avuye mu bukerarugendo umwaka ushize wa 2021. Abantu hafi 23,000 bitabye Imana bazize Covid 19 mu gihe abasaga miliyoni ebyiri banduye iyo ndwara.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG