Uko wahagera

Covid 19: Perezida Macron Yasubitse Uruzinduko Yagombaga Kugirira muri Mali


Ibiro by'umukuru w'igihugu mu Bufaransa byatangaje ko Perezida Emmanuel Macron yasubitse uruzinduko yagombaga kugirira muri Mali kuri uyu wa mbere kubera ikwirakwira rya virusi ya Corona yo mu bwoko bwa Omicron ikomeje kurandagatana muri Mali.

Perezida Macron yagombaga gusura ingabo z'Ubufaransa ziri ku rugerero muri Mali. Itangazo risubika urugendo rwe ryavuze ko icyo cyemezo cyafashwe mu rwego rwo guhuza ingamba zo kwirinda iyo ndwara zashyizweho imbere mu Bufaransa na gahunda y'umukuru w'igihugu ku rwego mpuzamahanga.

Ministri w'Intebe w'Ubufaransa, Jean Castex na we yahagarite uruzinduko yagombaga kugirira muri Jordaniya mu mpera z'uyu mwaka kugeza mu ntangiriro z'utaha. Na we yagombaga gusura ingabo z'Ubufaransa ziri ku rugerero muri icyo gihugu.

Ejo ku wa gatanu yongeye guhamagarira abaturage kwikingiza Covid 19 avuga ko hari ahantu hamwe na hamwe abantu bazajya bagomba kwerekana ibyangombwa ko bakingiwe kugira ngo bashobore kuhinjira.

Reuters

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG