Inama njyanama y'ikigo gishinzwe ibyerekeye ibiribwa n'imiti muri Leta zunze ubumwe z'Amerika yanze gahunda yo gutanga ikindi cyiciro cy'inkingo za Covid 19 ku bantu bari barakingiwe. Ibi byabaye nk'ibikoma mu nkokora gahunda ya leta ya Biden yari ishishikariye ko hafi Abanyamerika bose bongera guhabwa izo nkingo.
Abantu 16 batoye "oya" kuri 2 gusa batoye "yego" kuri iyo ngingo. Iyi nama njyanama yanze gahunda yo gutanga izindi nkingo ivuga ko nta makuru ahagije ahari ku byerekeye ubuziranenge bwazo ndetse no ku mumaro zaba zifite. Gusa yemeye ko abantu barengeje imyaka 65 cyangwa abashobora kurembywa n'indwara bashobora guhabwa izo nkingo.
Ikigo gikora imiti cya Pfizer cyari cyasabye ko abantu bafite imyaka 16 kuzamura bakongera guhabwa ikindi cyiciro cy'inkingo za Covid 19. Icyo gitekerezo cyari cyashyigikiwe n'ubutegetsi bwa Perezida Joe Biden. Ku wa gatanu ibiro bya Perezida w'Amerika byari byatangaje ko byiteguye gutangiza ikindi cyiciro cy'inkingo mu gihe abakora mu nzego z'ubuzima baba babyemeje.
Umwanzuro w'inama njyanama y'iki kigo ntabwo ari ntasubirwaho, kuko kidategetswe gukurikiza ibyatowe n'iyo nama. Gusa, akenshi kirabikurikiza. Mu cyumweru gitaha, inama njyanama yigenga y'ikigo cya Leta zunze ubumwe z'Amerika gishinzwe gukumira indwara iziga ku kibazo cy'abashobora guhabwa ikindi cyiriro cy'inkingo za Covid 19 n'igihe bakwiriye kuziherwa.
Facebook Forum