Uko wahagera

Covid 19: Ibihano ku Bacuruzi Batubahiriza Amabwiriza Bishobora Kubahombya


Mu Rwanda abakora ubucuruzi bw'amacumbi n'amazu afungurirwamo baravuga ko uburyo leta yahagurukiye guhana abatubahiriza amabwiriza ya Covid 19 bishobora kuzabatera igihombo.

Ikigo cy'igihugu gishinzwe iterambere mu Rwanda RDB kivuga ko kimaze guca amande y'amafranga amahoteli, utubari, n'inzu z'uburiro zitandukanye mu minsi ishize mu rwego rwo guhana abatita ku mabwiriza yo kwirinda Covid 19.

Iki kigo kivuga ko kihaye gahunda yo kujya kigaragaza urutonde rw’amahoteri n'amaresitora atubahiriza gahunda yo kwirinda Covid-19, mu rwego rwo guca intege ibyo bigo bidakurikiza amabwiriza. Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Assumpta Kaboyi uri i Kigali mu Rwanda yakurikiranye iyi nkuru nibyo atubwira.

please wait

No media source currently available

0:00 0:05:07 0:00


Facebook Forum

XS
SM
MD
LG