Kuri uyu gatandatu, ni bwo hashyinguwe imirambo umunani y’impunzi z'Abanyekongo zishwe ku wa Kane w'iki cyumweru. Izo mpunzi zishwe ubwo igipolisi n'igisirikare by'u Rwanda byirukanaga ku gahato impunzi zari zagiye ku Biro bya HCR biri hafi y’icyicaro cy’akarere ka Karongi mu ntara y’uburengerazuba bw’u Rwanda.