Uko wahagera

Colonel Tom Byabagamba Yahamijwe Icyaha cy'Ubujura


Col Byabagamba n'abasirikare bamurinze
Col Byabagamba n'abasirikare bamurinze

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ruri i Kigali  mu Rwanda rwahamije Col Tom Byabagamba icyaha cy’ubujura rumuhanisha indi myaka itatu y'igifungo yiyongera kuri 15 yari yarakatiwe n’urukiko rw’ubujurire. 

Umucamanza yavuze ko iki gihano yagishingiye ku kuba ari isubiracyaha kuri Uyu mugabo wigeze kuba akuriye abasirikare barinda Perezida w’u Rwanda Paul Kagame. Ariko icyaha ntacyemera akavuga ko kigamije kumubabariza muri gereza no kumusebya.

Umucamanza mu rukiko rw’ibanze rwa Kucukiro yasomye urubanza impande ziburana zikurikira icyemezo mu buryo bw’ikoranabuhanga. Col Tom Byabagamba yari kuri gereza afungiwemo ya gisirikare.

Ubushinjacyaha buramurega icyaha cyo kwiba telefone yo mu bwoko bwa Samsung n’indahuzo yayo. Bumurega ko yayibye ayicomoye aho yari icomotse ubwo yari agiye gusomerwa urubanza rwe rwa nyuma mu rukiko rw’ubujurire. Buvuga ko bushingira ku mvugo z’abatangabuhamya bamushinja, inyandiko na raporo z’ifatira zakozwe na gereza afungiyemo ndetse ngo n’imvugo za nyir’ukuregwa.

Uregwa n’ubwunganizi bavuga ko gufatanwa telefone muri gereza bitagize icyaha, bakavuga ko basanga nta bimenyetso bigize iki cyaha cy’ubujura.
Mu iburanisha ripfundikira uru rubanza Col Byabagamba yabwiye umucamanza ko atari umuntu wo kwiba utuntu yise “ duto duto tw’amafuti”. Agasanga icyaha aregwa cyarakozwe mu mugambi wo kumurundaho ibihano.

We n’abamwunganira bakabwira urukiko ko kuri iki cyaha cy’ubujura bwa telefone n’indahuzo yayo cyagombye kubaho igihe hagaragara utaka ko yibwe. Bavuga ko abasirikare bamushinja ubujura batagaragaza aho yibye n’uburyo yibye telefone na charger yayo. Raporo n’inyandiko by’ifatira byakozwe na gereza afungiwemo ku ruhande rwiregura si ikimenyetso kuri iki cyaha.

Mu byifuzo by’ubushinjacyaha bwari bwasabye urukiko guhamya icyaha Col Byabagamba no kumuhanisha imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni ebyiri z’amafaranga. Busobanura ko yagombye guhanishwa umwaka n’igice n’ihazabu ya miliyoni imwe ariko ko kuri uyu mugabo ari isubiracyaha.

Nyuma y’iminota ibarirwa muri 30 icyemezo cy’umucamanza cyaje kijya gusa n’icyifuzo cy’umushinjacyaha. Yemeje ko icyaha cyo ‘kwiba’ gihama Byabagamba kandi ko ari isubiracyaha bityo amuhanisha gufungwa imyaka itatu muri gereza yiyongera ku myaka 15 yakatiwe n’urukiko rw’ubujurire mu mwaka ushize wa 2019.

Urubanza rurangiye Col Byabagamba yatse ijambo ariko kubera ikoranabuhanga ribi umucamanza ntiyamwumva. Yavuze ko niba bashaka kujuririra ibihano bakora inyandiko ibumbatiye imyanzuro y’ubujurire ikazashyikirizwa urukiko.

Ijwi ry’amerika itegura iyi nkuru ntiyari yakabashije kumenya niba Col Byabagamba n’ubwunganizi bazajuririra ibihano. Twavuganye na Me Valery Gakunzi Musore umwe mu bamwunganira atubwira ko atari yakabonye incarubanza. Avuga ko azabanza akayibona akanabonana n’uwo yunganira bakabanza kubiganiraho.

Col Tom Byabagamba w’imyaka 53 y’amavuko yigeze kuba akuriye umutwe w’abasirikare barinda umukuru w’u Rwanda Paul Kagame. Mu mwaka ushize wa 2019 inkiko z’u Rwanda zamuhamije ibyaha byo gushaka guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda zimuhanisha gufungwa imyaka 15 no kunyagwa impeta za gisirikare.

Ni ibyaha we na muramu we Gen Frank Kanyambo Rusagara bavuga ko bishingiye ku mpamvu za politiki. Col Byabagamba avuga ko ubutegetsi bubahora abavandimwe babo baba hanze batagicana uwaka n’ubutegetsi buriho mu Rwanda. Barimo Bwana David Himbara mukuru wa Byabagamba wahoze ari umujyanama wa Perezida Kagame mu by’ubukungu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG