Uko wahagera

Christine Lagarde ku mwanya w’ubuyobozi bwa FMI


Christine Lagarde ku mwanya w’ubuyobozi bwa FMI
Christine Lagarde ku mwanya w’ubuyobozi bwa FMI

Ministri w’imali w’u Bufaransa Christine Lagarde yatoranyilijwe kuyobora ikigega mpuzamahanga cy’imali.

Mu itangazo FMI yavuze ko igomba gukora neza, gutanga ibisubizo mu buryo buboneye, kugirango igihugu biri muri uwo muryango uko ari 187 bibashe gutera imbere kandi bigire ubusugire.

Mu rindi tangazo undi wahiganiraga uwo mwanya Augustin Carstens wo muri banki nkuru ya Mexique yifulije imilimo myiza Lagarde kandi avuga ko amushyigikiye. Carstens yanavuze ko yizeye ko Lagarede azafasha FMI kugera kuri byinshi no guha ingufu ubuyobozi bw’icyo kigo.

Hakurikijwe amasezerano amaze imyaka ubuyobozi bw’ikigega mpuzamahanga bwagiye buhabwa umunya bulayi mu gihe umwanya wo hejuru wa Banki y’isi yose wahawe umunyamerika. Abayobozi bo mu bihugu bimwe bitangiye gutera imbere mu by’ubukungu bavuze ko uwo muco ushaje. Ibyo bihugu ni nka Brezile u Burusiya u Buhinde, u Bushinwa n’ibindi bihugu bigira uruhare runini mu bukungu bw’isi.

Cyakora inama y’ubuyobozi bwa FMI bwahisemo Lagarde nyuma y’uko ashyigikiwe na Reta Zunze Ubumwe za Amerika u Burusiya na Brezile.

Lagarde abaye umugore wa mbere uyoboye ikigega mpuzamahanga cy’Imali. Ni impuguke mu by’amategeko kandi yabaye ministri w’imali kuva mu mwaka w’2007. Mbere yabaye ministri w’ubuhahirane mpuzamahanga imyaka ibiri.

Manda ye y’imyaka itanu izatangira ku italiki ya 5 y’ukwezi gutaha kwa 7.

Lagarde agiye mu mwanya wavuyemo Dominique Strauss-Khan wasezeye nyuma yo gutabwa muri yombi I New York ashinjwa gufata ku ngufu, ibyaha ahakana.

XS
SM
MD
LG