Uko wahagera

Centrafurika:Bakomeje Guhunga Urugomo Mbere y’Amatora


Umusilikare wa ONU ku mupaka wa Centrafurika na Kameruni
Umusilikare wa ONU ku mupaka wa Centrafurika na Kameruni

Kameruni ivuga ko abasivili amagana n’amagana bo muri Centrafurika bambutse umupaka bahunga muri iyi minsi mike ishize. Igihugu kizakoresha amatora kuri iki cyumweru, kandi abo bose bahungira muri Kameruni, bavuga ko hari ubushyamirane bwigaragaza.

Abatuye i Garoua Boulay, bavuga ko mu minsi ine ishize babonye urujya n’uruza rw’abasivili bidasanzwe, bava mu gihugu baturanye cya Repuburika ya Centrafurika.

Guverineri w’intara y’uburasirazuba muri Kameruni yavuze ko abantu bagera ku gihumbi bambutse banjira kuwa gatanu bahunga urugomo mbere y’amatora. Ejo kuwa mbere, umuvugizi wa guverinoma ya Centrafurika yemeje amakuru yavugaga ko Uburusiya n’u Rwanda byohereje abasilikare amagana mu gihugu cye.

Itora ryo kw’italiki ya 27 uku kwezi, ribonwa nk’intambwe ikomeye yo kugarura amahoro muri Centrafurika.

Mu myaka irindwi ishize y’imirwano, abanya-Centrafurika bagera hafi kuri miliyoni imwe, bahungiye mu bihugu baturanye: Kameruni, Cadi, Repuburika ya demokarasi ya Congo na Nijeriya.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG