Uko wahagera

Centrafurika: Abakandida Icumi Batsinzwe Bashaka ko Itora Risubirwamo


Abakandida icumi batsinzwe mu itora rya perezida, ryabaye kw’italiki ya 27 y’ukwezi gushize kwa 12, muri Repuburika ya Centrafurika, barasaba ko amajwi aseswa itora rigasubirwamo. Mw’itangazo bakoreye hamwe mu mugoroba w’ejo kuwa kabiri, bavuze ko hari ibintu bitagenze neza kandi ko hatoye abantu bake.

Kuwa mbere, komisiyo y’amatora yatangaje ko Perezida Faustin-Archange Touadera ari we watsinze, hatoye abarenga 76 kw’ijana n’ubwo ibitero by’imitwe irwanya ubutegetsi byashakaga kuburizamo amatora.

Cyakora icya kabiri gusa cya miliyoni imwe n’ibihumbi 800 bafite uburenganzira bwo gutora, ni bo bonyine babashije kwiyandikishiriza gutora bitewe n’urugomo.

Icumi mu bakandida 17, barimo kwanga amajwi yavuye mu itora, bavuga ko mu biyandikishije, hatoye 37 kw’ijana gusa kandi ko umutekano muke wadurumbanyije ibikorwa byo kwiyamamaza n’imirimo y’itora. Mw’itangazo baraye bagize bati: “Icyo dusaba cyonyine n’uko amajwi aseswa kandi itora rigasubirwamo nta kindi”.

Yaba Perezida Touadera, yaba komisiyo y’amatora, ntawagize icyo ahita atangaza ku bivugwa n’abo bakandida icumi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG