Uko wahagera

Centrafrika Isaba Amahanga Kuyifasha Guhiga Abacanshuro


 Umutegarugoli Marie-Noëlle Koyara,ni we minisitiri w'ingabo wa Repubulika ya Centrafrika.
Umutegarugoli Marie-Noëlle Koyara,ni we minisitiri w'ingabo wa Repubulika ya Centrafrika.

Minisitiri w’ingabo za Repubulika ya Centrafrika, umutegarugoli Marie-Noëlle Koyara, yasuye Ijwi ry’Amerika aganira n’ishami ry’Igifaransa ku miterere y’igisilikali cy’igihugu cye, FACA mu magambo ahinnye y’Igifaransa. Cyashenywe n’intambara yamaze imyaka itandatu. Naho rubanda ntibagifitiye icyizere kubera ibirego byo kubahutaza n’ivanguramoko rikirimo.

Minisitiri Koyara yasobanuye ko leta ya Centrafrika ihangayikishijwe no kubaka igisilikali bose bibonamo, kirengera bose, kandi gikorera koko ubusugire bw’igihugu. Yavuze ko barimo bakivugurura mu nzego zacyo zitandukanye.

Repubulika ya Centrafrika ibifashwamo na MINUSCA, umutwe w’ingabo z’amahoro z’Umuryango w’Abibumbye, n’Umuryango w’Ubulayi bwiyunze. Kuva mu 2016, bamaze gutoza abasilikali barenga ibihumbi bitatu.

Uburusiya na bwo bwohereje abasilikali 500 b’abatoza. Bamaze kwigisha abanya-Centrafrika igihumbi. Uburusiya bwatanze n’intwaro. Bufatanije kandi na Sudani kuba abahuza hagati y’imitwe y’inyeshyamba yose yo muri Centrafrika.

Usibye aba basilikali ba leta y’Uburusiya, muri Centrafrika hari n’abacanshuro b’Abarusiya. Byamekanye mu kwezi kwa kalindwi gushize, ubwo abanyamakuru batatu b’Abarusiya biciwe muri Centrafrika barimo bakora filimi kuri Wagner, ikigo cyo mu Burusiya cyigenga gikoresha aba bacanshuro.

Mu kiganiro yagiranye n’Ijwi ry’Amerika, minisitiri w’ingabo za Repubulika ya Centrafrika, Marie-Noëlle Koyara, asaba amahanga gufasha igihugu cye guhiga no kwirukana abacanshuro bose bakorana n’imitwe y’inyeshyamba itandukanye.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG