Uko wahagera

CDC Iraburira Ibihugu ku co Yita Intambara y'Urukingo rwa Covid-19


Muganga John Nkengasong atwara ikigo CDC
Muganga John Nkengasong atwara ikigo CDC

Umuyobozi mukuru w’ibigo bishinzwe gucunga indwara no kuzikumira muri Afurika, yaburiye ibihugu ku cyo yise “intambara y’urukingo”, bitewe n’ubwoba bwongeye kwanduka ku bijyanye n’inkingo zoherezwa kuri uwo mugabane, zishobora gutinda.

John Nkengasong, yabivuze uyu munsi kuwa kane “ko mu by’ukuri yaciwe intege n’uko, uko ibintu byifashe bishobora kugira ingaruka zikomeye ku bushobozi bwo kurwanya virusi ya corona”. Yari ashingiye kuri raporo z’ikigo gishinzwe imiti cy’Ubuhinde, kivuga ko iki gihugu kirimo guhagarika kwohereza inkingo za COVID-19 za AstraZeneca kugira ngo kibanze cyihaze mu zikenewe imbere mu gihugu.

Muganga Nkengasong yavuze ko kugera kuri izo nkingo bizakomeza kuba ikibazo gikomeye, kandi ko hari abazahatakariza ubuzima. Yongeraho ariko ko akomeje kugira icyizere ko ingufu zo kwita ku kiremwa muntu kw’isi, zizatsinda.

Akomeza agira ati: “Nta mpamvu n’imwe mu by’ukuri yo gutuma twe nk’abatuye isi tujya mu ntambara y’urukingo, kugirango duhangane n’iki cyorezo. Twese tuzabihomberamo”.

Ikigo cy’imiti cy’Ubuhinde gikora urukingo rwa AstraZeneca zoherezwa ku mugabane w’Afurika binyuze mu mugambi rusange COVAX, kugirango ibihugu bikennye n’ibifite umutungo uciriritse bibashe kubona inkingo. Ibihugu byibura 28 kuri 54 by’Afurika, byakiriye inkingo zirenga miliyoni 16 za COVAC uyu munsi kuwa kane.

Izo nkingo zikomeje kwoherezwa binyuze muri COVAX kandi ziragera mu mpande zose z’umugabane w’Afurika. Nk’urugero, Sudani y’epfo, kuri uyu wa kane yakiriye inkingo zirenga ibihumbi ijana.

Cyakora umugambi COVAX wahuye n’ikibazo cyo gutinda kw’inkingo, bitewe n’uko izikorwa zidahagije, n’ibindi bibazo harimo ibyo kuzigemura n’ibyo kuzibika.

Ni yo mpamvu ibihugu nk’Afurika y’epfo, igihugu cyazahaye kurusha ibindi muri Afurika, birimo gushakisha inkingo za COVID-19 binyuze mu yandi masezeraho n’umuryango w’Afurika yiyunze na programu zayo zo kugura inkingo.

Ibihugu byibura 10 by’Afurika kugeza ubu ntibyari byakira inkingo nk’uko ibiro by’akarere by’ishami rya ONU ryita ku buzima OMS muri Afurika bibivuga. Ibyo bihugu birimo Tanzaniya, Uburundi, Eritreya, Kameruni na Cadi.

Muganga Richard Mihigo, umuhuzabikorwa wa programu ishinzwe inkingo n’ikingira mu biro bya OMS muri Afurika, mu kiganiro yatanze uyu munsi kuwa kane, yavuze ko uyu mugabane w’isi, wakiriye umubare muto w’inkingo kandi bitinze cyane ugereranyije n’ahandi kw’isi.

Ibiganiro birakomeje hagati ya OMS n’urugaga GAVI hamwe n’abayobozi b’Ubuhinde hagamijwe gukora ku buryo inkingo za COVAX zashyirwa imbere zigakomeza gutangwa.

Afurika yizeye kuzakingira 60 kw’ijana by’abaturage bayo miliyari imwe na miliyoni 300 kugeza hagati mu mwaka wa 2022, kugirango abantu bagere ku budahanganwa bw’umubiri, ubwo benshi bazaba bamaze kubona urukingo rubarinda kwandura cyangwa gutuma virusi idakomeza gukwirakwira ku buryo bworoshye. Ibyo birasaba inkingo zigera muri miliyari 1 na miliyoni 500.

Impuguke zakomeje kuburira ko igihe cyose imibare y’abakingirwa zitazaba yazamutse cyane kw’isi, virusi izakomeza guteza ibyago ahantu hose.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG