Uko wahagera

Canada Yiteguye Gufungura Imipaka mu Byiciro


Canada igiye gushyira ahagaragara inzira izakurikizwa mu kongera gufungura imipaka, igihe ibisabwa bizaba byujujwe.

Ibyo byazatuma abaturage bakingiwe mu buryo bwuzuye, babasha kongera kwinjira mu gihugu batagobye kujya mu kato kongerewe iminsi.

Icyiciro cya mbere cyo gufungura imipaka kizatangira ubwo 75 kw’ijana by’abemerewe gukingirwa, bazaba bamaze guhabwa urukingo rumwe rwa COVID-19 na 20 kw’ijana bamaze guhabwa urukingo rwa kabiri.

Kuri ubu, abanyakanada binjira mu gihugu bagomba kubahiriza akato k’iminsi 14 yuzuye.

Amakuru yabanje gutangazwa kuri Twitter ya Katie Simpson w’ibiro ntaramakuru bya Canada, wavuze ko itangazo riza gusohoka mu masaha ari imbere uyu munsi.

Minisitiri w’umutekano w’abaturage wa Canada, ari nawe ushinzwe umutekano w’imipaka, ntacyo yahise ashaka gutangariza ibiro ntaramakuru Reuters, dukesha iyi nkuru.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG