Uko wahagera

Canada Yatangaje ko Yamaze Gukura Abantu Bayo muri Afuganistani


Abasirikare ba Canada burira indege ivuye i Kandahar muri Afuganistani
Abasirikare ba Canada burira indege ivuye i Kandahar muri Afuganistani

Canada yatangaje ko yasoje ibikorwa byo guhungisha abantu ibavana muri Afuganistani nyuma y’aho Abatalibani bafatiye ubutegetsi. Leta zunze ubumwe z’Amerika yo yavuze ko izakomeza guhungisha abantu kugeza irangije ubutumwa bwayo ku itariki ya 31 z’ukwezi kwa munani.

Nyuma y’aho Abatalibani bafatiye ubutegetsi muri Afuganistani, batanze ubutumwa ku bihugu bihungisha abantu ko igihe ntarengwa cyo kuvana abantu muri icyo gihugu, ari itariki ya 31 z’ukwezi kwa munani.

Umuyobozi w’ingabo wungirije wa Canada, Jenerali Wayne Eyre, kuri uyu wa kane yavuze ko Canada irangije ibikorwa byo gukura abantu ku kibuga cy’indege cya Kabul.

Genarali Eyre yavuze kandi ko n’ibindi bihugu biri mu bikorwa byo guhungisha abantu, bigomba kuhava mbere y’uko Leta zunze Ubumwe z’Amerika zirangiza ubutumwa bwazo. Kugeza ubu Canada yari imaze guhungisha abantu 3,700. Yongeyeho ko bibabaje kuba ibikorwa byo guhungisha abantu bidakomeje.

Ku rundi ruhande ariko, Ministeri y’Ingabo ya Leta zunze ubumwe z’Amerika yo yashimangiye ibyo Perezida Joe Biden yari yavuze ko bazakomeza guhungisha abantu kugeza ku itariki ya 31 z’ukwezi kwa munani nk’uko Abatalibani babyifuje.

Umuvugizi wa ministeri y’ingabo z’Amerika, John Kirby, yavuze ko ibikorwa byo gukura abantu i Kabul bidashobora kurangira mu masaha 36 ari imbere. Kirby yagize ati: "tuzakomeza guhungisha abantu benshi uko dushoboye kugeza ubutumwa bwacu burangiye ku itariki ya 31 z’ukwezi kwa munani".

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG