Uko wahagera

Canada:Ontario Yongeye Gufatira Ingamba COVID-19


Canada Covid-19

Intara ya Ontario ituwe kurusha izindi mu gihugu cya Canada, yatangaje ko igiye gufunga bimwe mu bikorwa by’ubucuruzi guhera taliki 26 y’uku kwezi kwa 12, hamwe n’amakoraniro hafi ya yose abera mu nzu, mu gihe igerageza guhangana n’indi nkubiri ya COVID-19.

Amaduka amwe akenewe cyane nk’agurisha ibiribwa, azagira umubare w’abantu ntarengwa, mu gihe andi maduka menshi azemererwa gusa gutanga ibicuruzwa abantu bafatira hanze y’iduka bari mu modoka. Gufungurira imbere mu marestora na byo bizaba bibujijwe.

Abayobozi baravuga ko hatagize igikorwa ubu, ingaruka zazaba simusiga. Impuguke mu by’ubuvuzi ba Ontario bari basabye kuri uyu wa mbere, kuri guma mu rugo ikaze, yahita yubahirizwa ako kanya, ikamara hagati y’ibyumweru bine na bitandatu.

Iyo guma mu rugo icagase, irareba intara yose ya Ontario, kuzageza kw’italiki ya 9 y’ukwezi kwa mbere gutaha. Nyuma ni bwo izagera mu mijyi minini iyizengurutse. Iyo ntara yaraye itangaje abantu 2 123 bashya banduye. Mu minsi irindwi ikurikiranye, umubare warenze 2 000.

Impuguke zishinzwe kurwanya COVID-19 mu ntara ya Ontario, zivuga ko abantu bagera muri 300 bari mu byumba by’indembe mu bitaro, ariko ko uyu mubare ushobora kuzamuka ukagera ku 1 500 hagati mu kwezi kwa mbere. Byumvikanisha neza ko Ontario igomba gushyiraho ingamba za guma mu rugo ku buryo bwihuse bushoboka.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG