Uko wahagera

Cambodge Yahagaritse Imyitozo ya Gisirikare Ikorana n'Ubushinwa


Leta ya Cambodge yafashe umwanzuro wo guhagarika ibikorwa by'imyitozo ya gisirikare yakoranaga n'Ubushinwa uhereye mu kwezi gutaha.

Cambodge iravuga ko ishaka kugabanya amafaranga yatangaga muri iki gihe gikomeye cy'icyorezo cya virusi ya Corona. Gusa, hari abavuga ko yabikoreye kwirinda kurakaza ubutegetsi bushya bw'Amerika.

Ministri w'ingabo muri Cambodge, Tea Bahn, yabwiye Radiyo y'Aziya yigenga ko imyitozo ngarukamwaka ya kane yahawe izina rya 'Dragon Rouge' itakibaye kubera imyuzure yabaye muri icyo gihugu umwaka ushize izazahaza ibikorwa remezo byacyo n'amasoko yaturukagamo ibiribwa. Yavuze ko igihugu gihanganye n'icyorezo cya Covid 19 n'ibindi bibazo igihugu gikeneye kubanza gukemura.

Ubusanzwe iyi myitozo ihurirwamo n'abasirikare bagera ku 3000 baturutse muri Cambodge n'Ubushinwa. Iy'uyu mwaka yari itenanyijwe taliki 13 kugeza 27 z'ukwezi kwa gatatu. Hari hateganijwe mo ibikorwa byo kumasha hakoreshejwe imbunda zisanzwe, ibibunda bya rutura, n'ibimodoka bya gisirikare byifashishwa mu isibaniro ry'aho rwakomeye. Yagombaga kuzabera ku ishuli ryigisha ibya gisirikali riri mu ntara ya Kampot mu karere ka Chum Kiri. Mu myaka ishize uko Uburayi n'Amerika byanengaga Cambodge kutubahiriza uburenganzira bwa muntu, niko umubano wayo y'Ubushinwa warushijeho kuba mwiza.

Ubushinwa bwasezeranije Cambodge kuyiha inkingo zigera kuri miliyoni imwe zo mu bwako bwa Sinopharm icyo gihugu gikoresha mu gukingira Covid 19. Kuva mu kwa mbere umwaka ushize, abantu 476 gusa ni bo bamaze kurwara Covid 19 muri Cambodge.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG