Uko wahagera

Cadi na Centrafrika Bisaba Iperereza ku Bwicanyi Bwabereye ku Rubibe Rwavyo


Ikarata y'ahahereeye Cadi na Centrafrika

Cadi na Repuburika ya Centrafrika birasaba iperereza mpuzamahanga ku bwicanyi buheruka kubera ku rubibe rwabyo. Ibi bihugu byahamagariye umuryango w’abibumbye n’Afurika yunze ubumwe gukora iperereza kuri ubwo bwicanyi bwahitanye abasilikare ba Chad byibura batandatu, bishwe n’ingabo za Centrafrika.

Impande zombi zemeje ko zibona uburemere bw’ikibazo kandi zishimangira ko byihutirwa gushaka ibisobanuro ku buryo igitero cyabayemo nk’uko baminisitiri b’ububanyi n’amahanga babyanditse mw’itangazo bakoreye hamwe.

Abayobozi ba Centrafrika bavuze ko habaye kurasana bitagambiriwe ubwo abasilikare bayo bari bari inyuma y’abarwanya ubutegetsi hafi y’umupaka wa Cadi, bikaza kuviramo urupfu, abasilikare ku mpande zombi. Ntabwo bavuze umubare w’abasilikare ba Centrafurika bahasize ubuzima.

Umuvugizi w’igisilikare cya Cadi, General Azem Bermandoa Agouna, ejo kuwa kabiri yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters ko abandi basilikare boherejwe ku mupaka biturutse ku byabaye. Yavuze ko batewe kubutaka bwabo n’igihugu gituranyi. Yongeraho ko kugirango ibintu nk’ibyo bitazongera kuba, byabaye ngombwa ko bakaza umutekano ku mupaka.

Intumwa za Centrafurika zagendereye Cadi ejo kuwa kabiri zibonana na Mahamat Idriss Deby, umuhungu wa Idriss Deby wahoze ari prezida wa Cadi. Uyu Mahamat ni umukuru w’akanama ka gisilikare kayoboye igihugu.

Nyuma y’inama, intumwa z'ibihugu byombi zemeranyijwe ko hakwiye gushyirwaho komisiyo mpuzamahanga yaba igizwe n’abakozi ba ONU n’Abafurika yiyunze hamwe n’abandi bo mu karere, bagakora iperereza ku byabaye.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG