Uko wahagera

Burkina Fasso: Abasirikare Bahiritse Ubutegetsi Bemeye Kuzabusubiza Abasivili


Liyetona Koloneli Paul-Henri Sandaogo Damiba
Liyetona Koloneli Paul-Henri Sandaogo Damiba

Muri Burkina Faso, umukuru w'abasirikare bakoze kudeta, Lieutenant-Colonel Paul-Henri Sandaogo Damiba, yatangaje ko ubutegetsi bwa gisivili buzasubiraho ibintu bimaze kujya mu buryo.

Nyuma yo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Marc Kabore kuwa mbere w'iki cyumweru, Lieutenant-Colonel Damiba yavugiye bwa mbere na mbere kuri televiziyo ya leta. Yagize, ati: "Abaturage bacu ni bo bazagena ubwabo igihe inzibacyuho izamara, kandi ndahiye ko nzabyubahiriza."

Muri urwo rwego, yatangaje ko azaganira n'inzego zose. Usibye ingengabihe y'inzibacyuho, yasobanuye ko izo nama zizashyiraho n'impinduramatwara rubanda bumva bakeneye.

Kuri we ariko, umutekano ni wo wihutirwa kurusha ibindi byose. Yasezeranyije abahinzi n'abarozi b'igihugu cye, n'abaturage bose b'akarere ka Sahel muri rusange, ko agiye kugaruza uduce twose twafashwe n'abajihadisiti bashamikiye kuri al Qaeda n'Umutwe wa Leta ya Kislamu.

Lieutenant-Colonel Sandaogo Damiba yavuze iri jambo gato mbere y'uko abakuru b'ibihugu bya CEDEAO (umuryango w'ubukungu w'ibihugu by'Afrika y'uburengerazuba) bakora inama yihutirwa uyu munsi ku ikoranabuhanga ku kibazo cya kudeta ya Damiba.

Bahagaritse Burkina Faso mu banyamuryango, ariko nta bindi bihano bayigatiye. Basabye abasirikare bafashe ubutegetsi kurekura Perezida Kabore n'abandi bategetsi batawe muri yombi. Bazongera gukora inama, noneho imbonankubone, kuwa Gatatu w'icyumweru gitaha i Accra, umurwa mukuru wa Ghana.

(VOA ifatanyije na AFP na Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG