Intagondwa za kiyisilamu za Boko Haram zateye ikigo cya gisilikare mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Nijeriya hafi y’umupaka wa Nijeri. Zishe abasilikare benshi, ziba n’intwaro.
Byavuzwe n’abarwanyi bo mu mutwe wa leta ya kiyisilamu mu ntara y’uburengerazuba bw’Afurika, bagabye igitero mu rukerera ku kigo cya gisilikare kiri mu mudugudu wa Kareto mu majyaruguru y’umurwa mukuru wa leta ya Borno
Umusilikare utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP, ko batakaje abasilikare benshi bataramenya neza umubare. Yavuze ko ikizwi neza ari uko n’umuyobozi wabo wari ufite ipeti rya Lt.Col. ari mu bahasize ubuzima.
Yongeyeho ko abacengezi basahuye ikigo cya gisilikare bagatwara intwaro n’amamodoka.
Undi musilikare nawe utashatse ko amazina ye ajya ahagararaga yavuze ko abarwanyi ba kiyisilamu baguye gitumo abasilikare, ubwo barimo gusana ibyuma by’itumahaho byari byangijwe n’imvura y’amahindu.
Yavuze ko abo basilikare batabashije kubona inkunga y’abo mu kigo kibari hafi kubera ibyuma bitakoraga.
Banavuze ko ibikorwa byo gushakisha abasilikare ababuze n’imirambo y’abahasize ubuzima hamwe n’iby’ubutabazi bikomeje.
Facebook Forum