Uko wahagera

Benin Yemeje Itegeko Ryemera Gukorara Inda Itararenza Amezi 3


Ishusho y'umupfasoni yibungeze
Ishusho y'umupfasoni yibungeze

Muri Benin, inteko ishinga amategeko yashyizeho itegeko ryemera gukuramo inda. Itegeko rishya ryemerera umugore utwite gukuramo inda itararenza amezi atatu, niba gukomeza gutwita byamutera ibibazo ku buzima bwe, cyangwa ibibazo by'amikoro, by'uburezi, by'akazi, cyangwa se ibibazo mu myemerere ye.

Iri tegeko rikuyeho iryari risanzweho ryo ryemereraga umugore gukuramo inda mu gihe gutwita bishobora kumuviramo ingorane ku buzima bwe, igihe yaba yarasamye afashwe ku ngufu, cyangwa se asambanyijwe na se cyangwa musaza we, cyangwa se mu gihe umwana atwite yaba afite ikibazo cyazatuma atabaho. Uretse izi mpamvu zonyine gusa, itegeko ryavuyeho ryahanaga umugore wese ukuyemo inda ku bushake bwe kuva ku myaka itanu kugera kuri 20 y'igifungo.

Gukuramo inda rwihishwa ni yo mpamvu ya gatatu ituma abagore bapfa ari benshi muri Benin. Bihitana abagera kuri 200 buri mwaka. Benin ibaye kimwe mu bihugu bike cyane by'Afrika bifite amategeko yagutse, adashyiraho inzitizi, yemerera umugore gukuramo inda, birimo Zambiya, Angola, Cap Vert, Mozambique, Afrika y'Epfo, na Tuniziya.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG