Uko wahagera

Biyerorusiya Yategetse Indege Kururuka Ivanamwo Umumenyeshamakuru


Ibihugu by’Iburayi n’Amerika byamaganiye kure itabwa muri yombi ry’umunyamakuru Roman Pratasevich, wafatiwe mu ndege yategetswe kugwa igitaraganya.

Kuri iki cyumweru, igihugu cya Biyerorusiya cyategetse indege yari itwaye abagenzi bava mu Bugereki berekeza muri Lituwaniya kugwa igitaraganya i Minsk mu murwa mukuru wa Biyerorusiya. Muri iyi ndege harimo umunyamakuru Roman Pratasevish w’imyaka 26 wari warahungiye mu gihugu cya Poland ari nawe wabaye impamvu nyamukuru yatumye iyi ndege itagera aho yagombaga kujya.

Uyu munyamakuru Pratasevish akurikiranyweho kunenga ubutegetsi bwa Perezida wa Biyerorusiya Alexander Lukashenko, ugereranywa nk’umunyagitugu.

Ibihugu by’Uburayi na Leta zunze Ubumwe z’Amerika byamaganye Biyerorusiya biyishinja ko iki gikorwa cyo guhagarika iyi ndege hagambiriwe gufata uyu munyamakuru ari igikorwa cy’iterabwoba. Byahise bisaba kumurekura nta yandi mananiza. Igipolisi cya Biyelorusiya cyafashe Pratasevish, nyuma y’uko Perezida w’iki gihugu atanze itegeko ko indege yarimo ikurikirwa n’indi ya gisirikare.

Mbere y’uko igipolisi kimukura mu ndege, Pratasevish yumvikanye abwira umugenzi bari kumwe ko ikimutegereje ari igihano cy’urupfu. Uwo mugenzi yavuze ko indege ikimara guhagarara, Pratasevish yafunguye igikapu cye agakuramo mudasobwa ye na telefone akabihereza umukobwa w’inshuti ye.

Perezida wa Lituwaniya, Gitanas Nauseda, yavuze ko Biyerorusiya igomba kwirengera ingaruka, kandi ko iki kibazo kigomba kuzavugwa mu nama y’ibihugu by’Iburayi izaba ejo kuwa Kabiri.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG