Uko wahagera

Batatu Baguye mu Myigaragambyo Muri Nijeriya


Abaturage bigaragambya basaba leta ya Nijeriya kubohoza abana bafashwe bugwate
Abaturage bigaragambya basaba leta ya Nijeriya kubohoza abana bafashwe bugwate

Muri Nijeriya Igisirikare cyamishe urusasu ku kivunge cy’abantu bari mu myigaragambyo hapfa bane abandi barakomereka.

Imyigaragambyo yaberaga mu ntara ya Adamawa iri mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’icyo gihugu, yamagana ifatwa bugwate ry’abantu rigamije gusaba incugu rikomeje kwiyongera muri ako gace. Abaturage baho kandi barashinja igisirikare n’igipolisi kubahohotera.

Intara ya Adamawa ikunze kurangwamo imvururu zishingiye ku butaka hagati y’abahinzi n’aborozi.

Mu myaka yo hambere imiryango iharanira uburenganiza bwa muntu yakunze kuvuga ko igisirikare cyaho gihohotera abaturage ariko igisirikare kirabihakana.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG