Uko wahagera

Bashir Wahoze Ayobora Sudani Imbere y’u Bushinjacyaha


Uwahoze ari Perezida wa Sudani Omar al-Bashir bamusohoye muri Gereza nkuru y'i Khartoum taliki 16/6/2019.
Uwahoze ari Perezida wa Sudani Omar al-Bashir bamusohoye muri Gereza nkuru y'i Khartoum taliki 16/6/2019.

Omar al-Bashir wahoze ari Perezida wa Sudani araregwa ibyaha bya ruswa n’ibindi bifitanye isano. Yagaragaye mu ruhame ku cyumweru kuva yahirikwa ku butegetsi agatabwa muri yombi.

Ubwo yajyanwaga ku biro by’umushinjacyaha mukuru i Khartoum, yagaragaraga nk’uko yari ameze mbere gato y’uko igisirikare kimuhirika ku butegetsi.

Umushinjacyaha Alaa al-Din Abdallah yabwiye itangazamakuru ko Bashir aregwa gutunga amadovize mu buryo butemewe n’amategeko no kwakira impano rwihishwa. Yavuze ko azahabwa umwanya wo kwisobanura kuri ibyo birego.

Mu byo Bashir aregwa harimo n’ibyerekeye iyicwa ry’abigaragambya batavuga rumwe n’ubutegetsi. Abashinjacyaha kandi barashaka ko asubiza no ku bibazo by’iyezandonke no gushyigikira ibikorwa by’iterabwoba.

Urubanza rwe ruzaba igipimo cy’uko ubutegetsi bwa gisirikare bwiteguye gukuraho ibisigisigi by’ubutegetsi bw’igitugu bwamaze imyaka 30 muri icyo gihugu yaranzwe n’imvururu, ihungabana ry’ubukungu no gutakaza Sudani y’Amajyepfo ubu yabaye igihugu cyigenga.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG