Uko wahagera

Barindwi Bahitanywe n'Impanuka y'Imodoka mu Rwanda


Impanuka ikomeye imaze guhitana ubuzima bw’abantu barindwi mu karere ka Kamonyi mu ntara y’amagepfo.

Iyo mpanuka yabereye mu gitondo cyo kuri yu wa Kane ahitwa mu Nkoto, mu Murenge wa Rugarika, akarere ka Kamonyi mu ntara y’Amagepfo, habereye impanuka ikomeye yahitanye ubuzima bw’abantu barindwi abandi benshi barakomereka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Twajamahoro Sylvestre, yabwiye Radiyo Ijwi ry’Amerika ko iyo modoka yari itwaye abagenzi ari iyo mu bwoko bwa Coaster y’ikigo cya Capital Express. Usibye abagenzi 6 bari muri iyi modoka bahise bahasiga ubuzima, abandi 8 bakomeretse. Kugeza ubu polise y’igihugu ivuga ko igishakisha imyirondoro y’abaguye muri iyi mpanuka ngo imenyeshe imiryango yabo.

CIP Twajamahoro asobanura ko iyo mpanuka ishobora kuba yatewe n’uko iyi modoka ya Fuso yabuze feri, bigatuma igonga izindi. Uyu muyobozi agasanga iyi mpanuka itakoma mu nkokora gahunda nya “Gerayo amahoro “yatangijwe na Polise y’u Rwanda. Gusa, asaba abashoferi ko mbere yo gutwara imodoka bajya babanza gusuzuma niba ari nzima. Kugeza ubu baba abitabye Imana baba abakomeretse bose bajyanwe mu bitaro bya CHUK.

Polise y’u Rwanda yari iherutse gutangaza mu ntangiriro z’uyu mwaka ko impanuka mu muhanda zagabanutse ku kigero cya 17 ku ijana, kubera gahunda zinyuranye zashyizweho. Izo zirimo kubuza abantu gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha, gushyira ibyuma bifotora umuvuduko ku mihanda, ndetse na gahunda ya Gerayo amahoro imaze igihe yigishwa.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG