Uko wahagera

Bagosora Mu Bujurire


Bagosora
Bagosora

Urubanza rw’ubujurire rwa Colonel Theoneste Bagosora rwatangiye kuwa gatatu, taliki ya 30 y’ukwezi kwa gatatu 2011, mu Rukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda Arusha, mu majyaruguru ya Tanzania. Rugomba kumara iminsi itatu. General Marcel Gatsinzi ni umwe mu batangabuhamye b’imena urukiko rwumvise.

Urubanza rw’ubujurire rwa Colonel Theoneste Bagosora rwatangiye kuwa gatatu, taliki ya 30 y’ukwezi kwa gatatu 2011, mu Rukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda Arusha, mu majyaruguru ya Tanzania. Rugomba kumara iminsi itatu. General Marcel Gatsinzi ni umwe mu batangabuhamye b’imena urukiko rwumvise.

Marcel Gatsinze yabaye ministri w’ingabo z’u Rwanda kuva mu 2003 kugeza mu 2010. Ubu ni ministri ushinzwe impunzi n’ibiza. Mu kwezi kwa kane mu 1994, yari afite ipeti rya Colonel. Yabaye umugaba w’ingabo (Chef d’Etat-Major) w’ubusigire icyumweru kimwe kuva ku italiki ya 7 kugeza ku italiki ya 15 mu kwezi kwa kane 1994.

Gatsinzi yabwiye Urukiko rw’ubujurire ko muri icyo cyumweru yari Chef d’Etat-Major a.i. atabashije gukora imilimo ye neza kuko Colonel Bagosora, wari igisonga cya ministri w’ingabo z’igihugu, yamunyuraga inyuma, agatanga amategeko mu mitwe y’ingabo yari ikomeye kurusha iyindi, nk’umutwe w’abasilikali barindaga umukuru w’igihugu (garde presidentielle), umutwe w’abasilikali bamanukiraga mu mitaka bitaga para-commando, n’umutwe w’abasilikali bo ku ruhembe mu ntambara (bataillon de reconnaissance).

Gatsinzi yabwiye Urukiko ko agitangira imilimo ye ya Chef d’Etat-Major yategetse abakuru b’imitwe y’ingabo yose kwibanda ku ntambara na FPR gusa, kubuza abasilikali babo kujya kwica abaturage, no guhana ababikoze. Ariko ayo mategeko ngo ntiyakurikijwe, kuko ayo Colonel Bagosora yahaga ku ruhande abakuru b’imitwe ya gisilikali ari yo bakurikizaga. Kandi ngo Bagosora yakoraga uko ashoboye kose kugirango adahura na Gatsinzi muri icyo gihe.

Bagosora na ba avocats bamwunganira basabye General Gatsinzi kujya kumushinjura inshuro nyinshi ariko birananirana. Ubu ni Urukiko rwamwihamagarije kugirango arufashe gusobanukirwa neza imbaraga, ingufu, n’ububasha Bagosora yari afite mu butegetsi bw’u Rwanda mu minsi itatu ya mbere ya jenoside.

Urukiko rw’ibanze rwa Arusha rwakatiye Bagosora gufungwa burundu mu 2008. Imwe mu mpamvu rwahereyeho, rwavuze ko Bagosora ari we wari umukuru w’igisilikali hejuru ku isonga mu minsi ya mbere ya jenoside. Mu buhamya bwe, General Gatsinzi nawe yemeje ko Bagosora ari we koko wari ukuriye igisilikali.

Yaravuze, ati: “Bagosora yari umukuru w’ibiro bya ministri w’ingabo z’igihugu. Iyo ministri yabaga adahari ni we wamusimburaga, bityo akaba ari we ukuriye ministeri y’ingabo, Etat-Major y’ingabo, Etat-Major ya Gendarmerie, amashuli ya gisilikali, n’inkiko za gisilikali.”

Jenoside yatangiye ministri w’ingabo, Bizimana Augustin, ari mu butumwa bw’akazi muri Cameroon.

XS
SM
MD
LG