Uko wahagera

Babiri Biciwe mw'Isengero ryo muri Leta ya Texas muri Amerika


Ahaherereye Kiliziya yagabwemwo igitero
Ahaherereye Kiliziya yagabwemwo igitero

Abantu babiri bitabye Imana, uwa gatatu arakomereka bikomeye. Barasiwe mu misa, mu kiriziya iri hafi y’umujyi wa Fort Worth uri muri Leta ya Texas muri Amerika ku cyumweru.

Umukuru wa Polise muri icyo gice cy’igihugu cyiganjemo abazungu, J.P. Bevering yavuze ko abasengeraga muri kiriziya ya “West Freeway Church of Christ”, barashe uwo mugabo wari ufite imbunda, baramwica.

Uko byagenze byerekanywe kuri YouTube.

Guverineri wa leta ya Texas yavuze ko aho abantu basengera ni ahantu hagombye kubahwa. Yaboneyeho umwanya wo gushimira abakristu bihutiye kubuza uwo mugabo gukomeza kurasa bakaba bararengeye ubuzima bwa benshi. Yabivuze kuri Twitter, yongeyeho ko yifatanyije n’imiryango yabuze abayo, biturutse ku gikorwa yise “urugomo yise urwa shitani”.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG