Uko wahagera

Avoka w'umunyamerika Peter Erlinder akomeje gufungirwa mu Rwanda


Ubuzima bwa porofeeri Peter Erlinder bwatumye adakomeza guhatwa ibibazo mu bushinjacyaha.

Umushinjacyaha mukuru Martin Ngoga, yamenyesheje abanyamakuru ko ubushinjacyaha butakomeje kubaza umunyamategeko w’umunyamerika Peter Erlinder ufungiwe mu Rwanda, kubera ko arwaye. N’ubwo yirinze gukomoza k’uburwayi bwe, polisi y’igihugu yatangaje ko yanyweye imiti itandukanye ndengarugero agamije kwiyahura. Cyokora, nta wundi muntu utagize aho abogamiye wigeze agira icyo atangaza k’uburwayi bw’uwo munyamerika.

Imbere y’abanyamakuru, bwana Ngoga yanenze cyane imvugo y’umwe mu bunganira Erlinder nawe ukomoka muri Amerika, umunyamategeko Kurt Kerns. Bwana Ngoga yavuze ko akwiye gusaba imbabazi ku byo yatangaje. Yongeyeho ko mu gihe atabikoze, agomba kumenya ko reta y’u Rwanda itakomeza kwihanganira imvugo yakoresheje mu itangazamkuru ryo muri reta ya Minnesota, iharabika polisi y’u Rwanda aho yayigereranije n’abicanyi.

Umushinjacyaha mukuru Ngoga yanenze kandi uburyo uwo munyamerika w’undi Kerns, yabaye umwe mu bagomba kunganira Erlinder, mu gihe Kerns yari mu Rwanda mu rwego rw’umunyarwanda ukekwaho jenoside yunganira uri muri Amerika.

N’ubwo Abanyamakuru bari bahamagajwe k’ubushinjacyaha bukuru mu rwego rw’ikiganiro, ntawahawe umwanya wo kubaza nyuma y’uko Bwana Ngoga abamenyesheje uko ikibazo cya bwana Erlinder cyifashe. Umunyamategeko w’Umunyamerika Peter Erlinder, yatawe muri yombi mu Rwanda kuya 28 z’ukwezi kwa 5 mu mwaka wa 2010. Akurikiranweho ibyaha byo guhakana no gufpobya jenoside. Yari aje mu Rwanda mu rwego rwo kunganira umunyepolitiki utavuga rumwe n’ubutegesti bw’u Rwanda , madamu Ingabire Umuhoza Victoire.

XS
SM
MD
LG