Abapolisi muri Australiya babarirwa mu 70,000 bazahangana n’abashyira ubuzima bw’abo n’ubw’abandi mu kaga. Barimo abo mu bihe by’umukwabu bari mu myambaro ibakingira kugeza mu maso.
Boherejwe gufasha mw’iyubahiriza ry’ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Virusi ya Corona. Abantu barenga 2,660 byaremejwe ko banduye Covid-19 muri Australia. Abamaze gupfa ni 11.
Abaturage ba Australiya bahanganye n’ingamba batigeze babona mbere, harimo izirushaho kugabanya ubwisanzure bwabo, mu gihe icyorezo cya Covid-19 kigenda gifata intera.
Abazafatwa begeranye nta metero imwe byibura iri hagati y’umuntu n’undi, bazacibwa amande cyangwa bafungwe. Ibyo bihano bishya biranareba n’umuntu wese uzanga kwishyira mu kato.
Abaturage barashishikarizwa gutanga amakuru mw’ibanga ku barenga ku mategeko, bifashishije umurongo wa telefone wagenewe ibyaha by’urugomo.
Facebook Forum