Uko wahagera

Australiya: Ubutungane Bwejeje Cardinali Pell Yagirizwa Ihohotera


Cardinali George Pell
Cardinali George Pell

Urukiko rukuru rwo muri Australiya ari ni rwo rusumba izindi zose muri icyo gihugu, rwatesheje agaciro icyemezo gitegeka ifungwa rya Cardinal George Pell wahoze ari umujyanama wa Papa mu by’icungamari.

Mu mwaka wa 2018, yari yahamijwe ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina ryakorewe abana b’abahungu babiri baririmbaga muri korali mu mwaka wa 1996, akatirwa gufungwa imyaka itandatu. Icyo gihe yari Arkepiskopi wa diyoseze ya Melbourne. Ni we muntu wo ku rwego rwo hejuru muri Kiliziya Gatolika wahamijwe guhohotera abana.

Rufata icyemezo cyo kumurekura, Urukiko Rukuru rwo muri Australiya rwavuze ko hari impamvu zo kuba hashidikanywa ko ibyaha aregwa byaba byarakorewe muri Katederali ifite byinshi byo kwitaho mu myaka 25 ishize.

Urukiko Rukuru rwavuze ko hari impamvu zifatika zerekana ko umuntu w’umwere ashobora kuba yarahamijwe ibyaha atakoze. Abasesenguzi baravuga ko iki cyemezo kiri buze gushimisha abashyigikiye Cardinal Pell, ariko kizababaza abahura n’ibibazo by’ihohoterwa.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG