Uko wahagera

Umujyi wa Anvers Wakuyeho Ikibumbano cy'Umwami Leopold II


Ikibumbano cya Leopold II hanze y'umujyi wa Anvers, mu Bubiligi, cyasizwe amarangi n'abigaragambya bamagana ivangura
Ikibumbano cya Leopold II hanze y'umujyi wa Anvers, mu Bubiligi, cyasizwe amarangi n'abigaragambya bamagana ivangura

Umujyi wa Anvers mu Bubiligi kuri uyu wa kabiri wakuyeho ikibumbano cy'umwami Leopold II.

Abari mu myigaragambyo yo kurwanya ivangura rishingiye ku ruhu mu mujyi wa Anvers bari bamaze iminsi baminjagiye amarangi kuri iyo shusho ikoze mu ibumba, mu rwego rwo kuyisarika.

Amashusho y'umwami Leopold II akunze kwibasirwa n'impirimbanyi zishishikariza rubanda kubahiriza uburenganzira bwa muntu kubera uburyo uwo mwami yategekeshaga igitugu ibihugu Ububiligi bwari bwarakolonije muri Afurika yo hagati. Izo mpirimbanyi zakajije umurego mu minsi ishize nyuma y'urupfu rw'umwirabura uheruka kugwa mu maboko ya polisi muri Leta zunze ubumwe z'Amerika.

Urupfu rwa George Floyd rwabaye imbarutso y'imyigaragambyo yamagana ivangura muri Amerika n'ahandi ku isi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG