Uko wahagera

Angela Merkel Yasezeye kuri Papa Fransisiko Baganira ku Ihindagurika ry'Ibihe


Papa Fransisiko na Chanceliere w’Ubudage Angela Merkel
Papa Fransisiko na Chanceliere w’Ubudage Angela Merkel

Chanceliere w’Ubudage Angela Merkel n’Umushumba wa Kiriziya Gatolika, Papa Fransisiko baganiriye kw’ihindaguruka ry’ibihe mu ruzinduko rwo gusezera yagiriye i Vatikani no mu Butaliyani.

Mu biganiro bye na Papa, Madame Merkel washimye uruhande Papa ahagazeho, yabwiye abanyamakuru ati: “Igisubizo cy’isi kw’ihindagurika ry’ibihe, kizasaba impinduka zitajegajega mu buryo tubaho”.

Papa Fransisiko n’abandi bayobozi mu rwego rw’idini, basabiye hamwe batakambira inama ya ONU izaba kuwa mbere w’icyumweru gitaha kw’ihindagurika ry’ibiye (COP26), kuzatanga ibisubizo bifatika byo kurengera isi.

Chanceliere Merkel na Papa Fransisiko bigeze guhura inshuro nyinshi mbere, baganiriye mu muhezo mu nzu y’ibitabo ya Papa mu ngoro ye i Vatikani igihe cy’iminota 45. Nyuma y’uwo muhezo, Papa Fransisiko na Chanceliere Merkel, umukobwa w’umupasiteri wo mw’idini ry’abaporoso b’Abaluterani bahanye impano.

Papa Fransisiko w’imyaka 84 yahaye Merkel kopi za zimwe mu nyandiko ze n’igihangano gito cy’urugi rwa Kiriziya yitiriwe Mutagatifu Petero gikozwe mu cyuma cy’Umuringa. Naho Chanceliere Merkel w’imyaka 67, we yahaye Papa, urukomatanye rw’inyandiko zivuga iby’Imana n’igitabo ku muhanzi Michelangelo.

(Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG