Uko wahagera

Amerika Yongereye Ingufu za Gisirikare mu Nyanja y'Amajyepfo y'Ubushinwa


Ikigo gikomeye cy'ubushakashatsi mu Bushinwa cyavuze ko ingabo za Leta zunze ubumwe z'Amerika zagaragaye cyane mu buryo budasanzwe mu nyanja yo mu majyepfo y'Ubushinwa mu mwaka ushize, Amerika igamije gukoma imbere Ubushinwa ngo budakomeza kwagura aho bugenzura muri iyo nyanja.

Icyo cyegeranyo kituzuye ku bikorwa by'ingabo z'Amerika mu nyanja yo mu majyepfo y'Ubushinwa mu mwaka wa 2020, kivuga ko "Ubwinshi bw'ingabo z'Amerika, igihe zahamaze n'ibikorwa zahakoraga bitsakunze kugaragara mu myaka yahise".

Icyo cyegeranyo kivuga ko mbere na mbere abasirikare bagabwe muri icyo gice bari benshi kandi bahatinze. Ibirindiro by'igisirikare cy'Amerika biri muri muri Hawaii byemera ko ubwato 10 bw'intambara bwanyuze muri iyo nyanja mu mwaka ushize bukurikira ubundi 10 bwaje mu mwaka wa 2019. Mu kwa karindwi ingabo z'Amerika zirwanira mu kirere zavuze ko zohereje indege yo mu bwoko bwa B-52 irasa ibisasu bya karahabutaka kwiyongera ku zindi ebyiri zisanzwe zikambitse aho mu nyanja yo mu majy'epfo y'Ubushinwa.

Abashinzwe ubuvugizi bwa gisirikare birinze kugira icyo basubiza ku kibazo cy'uko umwaka wa 2020 waba warabaye udasanzwe.

Abasesenguzi bavuga ku Leta zunze ubumwe z'Amerika yashoboye gukoma imbere umuvuduko w'Ubushinwa mu gukwirakwiza ingabo muri ako gace k'inyanja no kukigarurira. Brunei, Maleziya, Filipine, Taiwan na Vietnam bihanganye n'Ubushinwa ku byerekeye uburenganzira bisangiye kuri iyo nyanja, n'amazi ari mu burebure bwa kirometero kare million 3.5, bushaka kwita ayabwo. Gusa Ubushinwa burusha ibyo bihugu byose ingufu za gisirikare bigatuma byiyambaza Leta zunze Ubumwe z'Amerika.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG