Uko wahagera

Amerika Yohereje mu Rwanda Rurangwa Oswald Wahamijwe Jenoside


Rurangwa Oswald wirukanywe ku butaka bw'Amerika
Rurangwa Oswald wirukanywe ku butaka bw'Amerika

Bwana Rurangwa Oswald wahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’Urukiko Gacaca rwa Gisozi yagejejwe mu Rwanda nyuma yo kwirukanwa ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu mugabo w’imyaka 59 Rurangwa, yaje atwawe n’indege yihariye, aherekejwe n’abashinzwe umutekano b’Amerika. Ku kibuga cy’indege I Kanombe, yakiriwe n’abayobozi ba Ambassade y’Amerika mu Rwanda, bamushyikiriza abashinzwe umutekano mu Rwanda bahise bamwambika amapingu.

Umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Nkusi Faustin, yabwiye itangazamakuru ko Rurangwa Oswald yari Perezida w’interahamwe mu murenge wa Gisozi, ndetse yari asanzwe akora akazi k’ubwarimu. Avuga ko nubwo Rurangwa yakatiwe n’Inkiko Gacaca gufungwa imyaka 30 adahari, amategeko avuga ko ubu ashobora kujuririra igihano yahawe.

Rurangwa yahise ahabwa umwunganizi mu mategeko, ari nawe uzamufasha ku cyemezo yafatiwe n’urukiko gacaca, akaba yamufasha kukijuririra.

Mu myirondo ubushinjacyaha bwatangaje ko Rurangwa yavutse mu 1962. Mu mwaka wa 2007 yahamijwe n’Urukiko Gacaca rwo ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa gufungwa imyaka 30.

Amakuru agaragazwa n’ubushinjacyaha yemeza ko Rurangwa yahungiye mu cyahoze ari Zaire mu nkambi ya Kibumba muri 1994, akomereza mu nkambi ya Kayindo. Ayo makuru akongeraho ko yahavuye mu 1996 yerekeza muri Amerika. Kuri iyi nzira Rurangwa yaba yaranyuzemo, Ijwi ry’Amerika ntiryabashije kuvugana n’umuntu waba wari umuzi neza ku buryo hari ibindi bisobanuro yakongeraho.

Rurangwa ni umuntu wa gatandatu woherejwe na Amerika mu Rwanda, ku mpapuro 23 zoherejwe muri icyo gihugu zo guta muri yombi abakekwaho ibyaha mu Rwanda. Aboherejwe mbere ye ni Enos Iragaba Kagaba, Mudahinyuka Jean Marie Vianney, Mukeshimana Marie Claire, Léopold Munyakazi ndetse na Munyenyezi Béatrice uheruka kwakirwa mu kwezi kwa 4 uyu mwaka.

Kugeza ubu ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwohereje mu bihugu binyuranye impapuro zita muri yombi abantu 1146. Bumaze kohererezwa abantu 27 nk’uko bitangazwa n’umuvugizi w’ubushinjacyaha.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG