Uko wahagera

Amerika Yijihije Umunsi w'Abavuye ku Rugerero


Uyu munsi w’ikiruhuko urangwa n’imihango n’akarasisi mu bice bitandukanye by’igihugu.

Ikiruhuko cy’uyu mwaka, kiragaragaza isabukuru y’imyaka 100 y’imva yitiriwe umusirikare utazwi mw’irimbi ry’igihugu riri hanze ya Washington DC, ahitwa Arlington muri Leta ya Virginia.

Ni urwibutso mu mateka, hakaba n’ahantu haruhukiye abahoze mu gisirikare cy’Amerika kuva mu ntambara ya mbere, iya kabiri n’intambara ya Koreya, abo imibiri yabo yabonetse n’ababuriwe irengero.

Iri rimbi, kuwa kabiri ryafunguriye rubanda iyo mva, ku ncuro ya mbere mu myaka hafi ijana, kugira ngo abaturage bayigende iruhande kandi bashyire indabyo imbere y’urwo rwibutso.

Uyu munsi w’ikiruhuko mu gihugu, watangiye kwubahirizwa bwa mbere mu mwaka 1926 nka Armistice Day, byibutsa igihe Ubudage bwatsindwaga mu ntambara ya mbere y’isi kw’italiki ya 11 y’ukwezi kwa 11 mu mwaka 1918.

Kongre y’Amerika yaje kuwuhindurira izina, iwita Veterans Day mu mwaka 1954 bivuze umunsi w'abahoze ku rugerero, atari gusa ku barwanye mu ntambara.

Utandukanye n’uzwi nka Memorial Day, umunsi w’urwibutso, uba mu kwezi kwa gatanu. Uyu wo, uha icyubahiro abaguye ku rugamba.

Leta zunze ubumwe z’Amerika, ifite miliyoni zigera kuri 18 z’abahoze ku rugerero nk’uko imibare y’ibarura ry’abaturage ibigaragaza.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG