Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatangiye gushyira mu bikorwa ibihano yafatiye igihugu cya Irani kuri uyu wa mbere. Ibyo bibaye mu gihe abasesengura diplomasi bibaza niba Amerika n’ibihugu bicuditse bishobora no gufatira ibihano igihugu cya Arabiya Sawudite kubera urugomo n’ubwicanyi ishinjwa ko yakoreye umunyamakuru wanengaga ubuyobozi bwayo.
Gufatira ibihano ibyo bihugu byombi bikize kuri peteroli ariko bishobora kubera ihurizo rikomeye Amerika itifuza na mba ko isoko rya peteroli rihungabana.
Igihugu cya Turukiya gikomeje kotsa igitutu Amerika ko itagomba guseta ibirenge ifatira ibihano Arabiya Sawudite kubera iyica-rubozo yakoreye umunyamakuru Jamal Kashoggi wakomokaga muri Arabiya Sawudite ariko afite ubwenegihugu bw’Amerika.
Ariko Amerika isa n’ifunga amaso ku byo yibutswa na Turukiya ahubwo ikibasira Irani iyishinja ko yanze kuzibukira umugambi wayo wo gucura intwaro za kirimbuzi. Ni nako kandi Amerika ikangurira ibindi bihugu bikize kutagura peteroli muri Irani.
Gusa ingaruka z’ibi bihano ku isoko rya peteroli zishobora kuzagamburuza Amerika ikenera cyane peteroli icukurwa muri ibyo bihugu.
Irani icukura peteroli yuzura ingunguru zisaga miliyoni n’igice buri munsi. Ababikurikiranira hafi bemeza ko bitizewe ko Amerika yakwitesha iyi peteroli ngo itsimbarare kuri ibyo bihano yafatira ibi bihugu.
Facebook Forum