Uko wahagera

Amerika Yatabaye Pakistani mu Kurwanya Covid 19


Leta zunze ubumwe z'Amerika yohereje muri Pakistani ibikoresho byibanze bikenewe mu kurwanya ikiza cya Covid-19.

Ambassade y'Amerika muri Pakistani yavuze ko ibyo bikoresho byagezeyo kuri uyu wa gatandatu birimo ibikenerwa n'abaganga n'abandi bakozi bo mu nzego z'ubuvuzi mu kwirinda kwandura ikiza cya Covid 19.

Lesslie Viguerie ushinzwe imirimo y'Ambasade y'Amerika muri Pakistani yatangaje ko igihugu cye kizakomeza guhagararana na Pakistani mu kurwanya ikiza cya Covid 19.

Leta zunze ubumwe z'Amerika imaze guha Pakistani imfashanyo y'amadorali y'Amerika miliyoni 40 harimo n'ibyuma 200 bifasha abarwayi ba Covid 19 guhumeka.

Abategetsi bo muri Amerika bavuga ko Abanyapakistani bagera kuri miliyoni 2.5 bamaze kugerwaho n'umusaruro w'ubu bufatanye hagati y'ibihugu byombi.

Kugeza kuri uyu wa gatandatu Abanyapakistani bamaze guhabwa inkingo za Covid 19 bagera kuri miliyoni 9. Gusa, abategetsi barateganya ko mu minsi iri imbere hazajya hakingirwa abagera ku 600 000 ku munsi kugira ngo intego icyo gihugu cyihaye mu kurwanya iki cyorezo igerweho.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG