Uko wahagera

Amerika Yangiye Hoda Muthana Kugaruka mu Gihugu


Hoda Muthana wifatanyije n'abarwanyi ba ISIS
Hoda Muthana wifatanyije n'abarwanyi ba ISIS

Perezida w’Amerika Donald Trump yavuze ko yabwiye Sekereteri wa deparitema ya Leta Mike Pompeo, kutareka Muthana agaruka muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika. Se w’umugore wavukiye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, akaza gutoraka ajya mu mutwe wa Leta ya Kiyisilamu, ISIS yatanze ikirego mu rukiko ejo kuwa kane. Uwo mugabo yareze ubutegetsi bwa Perezida Trump kubera ko bwanze ko umukobwa we agaruka muri Amerika.

Ikigo gishinzwe iyubahirizwa ry’Itegeko Nshinga ku bireba abayisilamu muri Amerika, mu magambo ahinnye CLCMA, ryatanze ikirego mu mwanya wa Ahmed Ali Muthana. Ni se wa Hoda Muthana w’imyaka 24 y'amavuko, akaba sekuru w’umwana we w’umuhungu wavutse ku mugabo wa kabiri muri batatu yashakanye nabo.

N'ubwo avoka umwunganira mu mategeko, avuga ko Muthana yiteguye kwitaba ubutabera kubera, kuko yagiye muri Siriya ku bushake kandi akaba yarakoresheje imbuga nkoranya mbaga ashimagiza ubwicanyi bukorerwa abantu bo mu bihugu byo mu burengerazuba bw’isi.

Abunganira se, bashimangira ko Muthana ari Umunyamerika, kubera ko yavukiye muri leta ya New Jersey mu burasirazuba bw’Amerika, mu mwaka w’i 1994. Yavutse nyuma y’amezi make se arangije imirimo ye yo mu rwego rwa dipolomasi. Yari ahagarariye igihugu cya Yemeni mu muryango w’Abibumbye. Ubusanzwe Leta zunze ubumwe z’Amerika yemerera ubwene gihugu, umuntu uwo ariwe wese, mu buryo bwubahirije amategeko y’Amerika. Abana bavutse ku badipolomate ntibabarwamo. Baba bafite ubwene gihugu bw’ibihugu ababyeyi babo bakomokamo.

Hoda Muthana yavuye muri Amerika mu myaka ine ishize, ubwo yagiye mu mutwe wa ISIS muri Siriya.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG