Uko wahagera

USA: Raporo ya Mueller Ntigira Perezida Trump Umwere


Raporo y'Umushinjacyaha wihariye Robert Mueller
Raporo y'Umushinjacyaha wihariye Robert Mueller

Minisitiri w’Ubutabera wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, William Barr, yamurikiye rubanda raporo y’umushinjacyaha wihariye Robert Mueller ku ruhare rw’Uburusiya mu matora ya Leta zunze ubumwe z’Amerika. Ariko yabanje gukuramo amakuru agomba gukomeza kuba ibanga.

Raporo ifite impapuro 400. Kuri William Barr, ntaho raporo yerekana ko Donald Trump yakoranye n’Uburusiya mu 2016 igihe yiyamamarizaga umwanya w’umukuru w’igihugu. Yasobanuye ko “nyuma hafi y’imyaka ibili ya anketi, nyuma yo kumva abatangabuhamya ibihumbi, na nyuma yo kureba ibimenyetso byinshi, umushinjacyaha wihariye ahamya nta gushidikanya ko guverinoma y’Uburusiya yari inyuma y’ibikorwa binyuranije n’amategeko byo kwivanga mu matora.”

Ariko rero, mu kiganiro yahaye abanyamakuru, minisitiri Barr yagize, ati: “Nta kimenyetso na kimwe Mueller yabonye cyerekana ko hari Abanyamerika, barimo n’abakoreraga Trump mu kwiyamamaza, bagambanye cyangwa bafatanyije na guverinoma y’Uburusiya.”

Ku birebana n’ingingo ya kabiri Mueller yagombaga gukoraho anketi, William Barr yatangahe ko umushinjacyaha wihariye ataciye umwanzuro niba Perezida Trump yarabangamiye ubutabera cyangwa niba atarabubangamiye. Byatumye minisitiri Barr n’abamwungirije bafata icyemezo ko batazarega mu rukiko Perezida Trump icyaha cyo kubangamira ubucamanza.

Raporo ya Mueller ikimara gutangazwa, ukuriye komite y’ubucamanza mu nteko y’abadepite y’Amerika, Jerrold Nadler, yasabye Robert Mueller kuyitaba kugirango ayihe ubuhamya bwe bitarenze italiki ya 23 y’ukwezi gutaha kwa gatanu. Naho minisitiri w’ubutabera, William Barr, azajya gutanga ubuhamya muri komite y’ubucamanza ya Sena y’Amerika ku italiki ya mbere y’ukwa gatanu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG