Leta zunze ubumwe z’Amerika yageneye u Rwanda inkunga ingana na Miliyoni 75 z’amadorali azafasha ikigo cy’igihugu gishinzwe kugura imiti n’ibindi bikoresho byifashishwa mu kuvura indwara ya SIDA ndetse na Malariya.
Amasezerano y’inkunga yashyizweho umukono n’uhagarariye USAID mu Rwanda ndetse n’uhagarariye ikigo gishinzwe kugura imiti ivura indwara ya Sida. Bombi bagaragaje ko azatangwa mu gihe cy’imyaka 5.
Kurikira inkuru irambuye yateguwe n'umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Assumpta Kaboyi ukorera i Kigali mu Rwanda.
Facebook Forum