Uko wahagera

Amerika Yahaye u Burundi na Uganda Indege z'Intambara


Amerika Yahaye u Burundi na Uganda Indege z'Intambara
Amerika Yahaye u Burundi na Uganda Indege z'Intambara

Ni indege enye zikubiye mu mfashanyo ya miliyoni 45 z'amadolari Amerika yageneye Uganda n'u Burundi..

Deparitoma y’ingabo za Amerika, Pentagon, irimo guha Uganda n’u Burundi, indege z’intambara zidatwarwa n’abantu zo gufasha ibyo bihugu guhangana n’abarwanyi ba kiyisilamu muri Somalia.

Abategetsi b’ingabo za Amerika, bavuga ko Pentagon, irimo kwohereza indege enye zitwara, muri ibyo bihugu byo muri Afrika, zikubiye mu mu mfashayo ya miliyoni 45 z’amadolari igenewe ibyo bihugu bibiri by’Afurika.

Iyo mfashanyo irimo imyenda yo kwirinda amasasu, indorerwamo z’ijoro, ibikoresho by’itumahano n’ibyo gucunga umutekano.

Abategetsi bavuga ko uwo mugambi ugamije gufasha gushyiraho uburyo bushobora guhangana n’iterabwoba, ku ruhande rwa Uganda n’urw’Uburundi. Ibihugu byombi, byohereje abasilikare b’amahoro 9,000 muri Somalia mu ngabo za Afrika yunze ubumwe.

Ingabo za Afrika yunze ubumwe, hamwe n’ingabo za guverinema ya Somalia ishyigikiwe na ONU, zirarwana n’umutwe w’inyeshyamba z’umutwe wa kiyisilamu al-Shabab. Umutwe wa al-Qaida ushaka guhindura Somalia leta idakuka ya kiyisilamu.

XS
SM
MD
LG