Uko wahagera

Amerika Yaba Izongera Imisoro ku Bicuruzwa by’Ubushinwa


Perezida Donald Trump wa Leta Zunze ubumwe z'Amerika na Xi Jinping w'Ubushinwa
Perezida Donald Trump wa Leta Zunze ubumwe z'Amerika na Xi Jinping w'Ubushinwa

Minisitiri ushinzwe ikigega cya leta muri Amerika, Steven Mnuchin, aratangaza ko Perezida Donald Trump azongera urutonde rw’ibicuruzwa bisoreshwa bivuye mu Bushinwa byinjira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, naramuka ananiwe kumvikana na Perezida Xi Jinping.

Bitegenyijwe ko bazahura mu mpera z’uku kwezi mu nama y’ibihugu 20 bikungahaye kurusha ibindi ku isi izabera Osaka mu Buyapani.

Mnuchin aravuga ko Imishyikirano irebana n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi ubu yahagaze kuko ubushinwa bwagiye bwisubiraho ku ngingo zimwe na zimwe. Yavuze ko Perezida Trump namara guhura na Xi Jinping aribwo azafata icyemezo ku izamurwa ry’imisoro y’ibicuruzwa biva mu Bushinwa.

Kugeza ubu, Perezida Trump yashyizeho imisoro ingana na miliyari $200 ku bicuruzwa biva mu bushinwa ariko aracyatekereza kongeraho indi ingana na miliyari $325. Biramutse bigenze bityo iyo misoro yaba ishyiriweho ibicuruzwa byose ubushinwa bwohereza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Ibi bihugu bibiri biri ku isonga y’ubukungu bw’isi bimaze igihe mu mishyikirano y’ubucuruzi ariko kugeza ubu nti birashoibora kumvikana.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG