Uko wahagera

Amerika na Mexique Bumvikanye ku Kibazo cy’Abimukira


Abimukira 1,036 bambujtse umupaka wa Leta Zunze ubumwe z'Amerika bavuye mjuri Mexique
Abimukira 1,036 bambujtse umupaka wa Leta Zunze ubumwe z'Amerika bavuye mjuri Mexique

Abashakashatsi baravuga ko amasezerano yerekeye ikumirwa ry’abimukira hagati ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Mexique ashobora kuzabyarira inyungu abakora ibyaha byo kwambutsa abantu imipaka mu buryo butemewe kuruta uko azakumira abimukira.

Amasezerano yashyizweho umukono kuwa gatanu nijoro hagati ya Mexique na Leta Zunze Ubumwe z’America, avuga ko Mexique izakoresha umutwe mushya w’ingabo kurinda umupaka wayo na Guatemala no guhashya amatsinda y’abambutsa abantu imipaka mu buryo budakurikije amategeko.

Ariko abahanga baravuga ko gushyira abo abasirikare ku mupaka wo mu majyepfo ahubwo bizongera ubucuruzi bw’abambutsa abantu imipaka mu buryo budakurikije amategeko. Baravuga ko bizatuma batabasha kurinda hose bityo hakazaba ababaca mu rihumye kandi noneho bikanazamura ibiciro ku bakora ubucuruzi bwo kwambutsa abandi imipaka bitanyuze mu mategeko.

Mexico na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika byabashije kumvikana ku kibazo cy’abimukira kuwa gatanu nijoro ariko Amerika yerekanye ko ikomeye kuri gahunda yo gushyiraho imisoro ku bicuruzwa biva muri Mexique byagombaga gutangira uyu munsi bihereye kuri 5% bikagera kuri 25% mu kwa cumi.

Hagati aho abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwo muri Mexique baranenga ayo masezerano bavuga ko atumye umupaka wayo wo mu majyepfo utegekwa gisirikare.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG