Uko wahagera

Amerika n'Uburusiya Ntibabona Kimwe Ikibazo cya Venezuela


Ministiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Mike Pompeo na mugenzi we w’Uburusiya, Sergey Lavrov.
Ministiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Mike Pompeo na mugenzi we w’Uburusiya, Sergey Lavrov.

Ministiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Mike Pompeo kuri uyu wa mbere arahura na mugenzi we w’Uburusiya Sergey Lavrov. Ibi ni nyuma yuko ibyo bihugu uko ari bibiri bigaragaje ukutabona kimwe ibibazo bya politike bivugwa muri Venezuela.

Mbere y’uwo mubonana ubera mu gihugu cya Finland, ministiri Pompeo yavuze ko Uburusiya bugomba guhagarika kwivanga mu bibazo bya Venezuela.

Avugana na televisiyo Fox yo muri Amerika Pompeo yagize ati “ Ndabwira Lavrov icyo perezida Trump aherutse kubwira isi yose ko buri wese wivanga mu bibazo bya Venezuela akwiye gukuramo ake karenge; harimo n’Uburusiya.”

Uwo mubonano w’abashinzwe diplomasi muri Amerika n’Uburusiya, ugiye kuba nyuma y’umunsi umwe gusa ministiri Lavrov ahuye na mugenzi we wa Venezuela Jorge Arreaza i Moscow.

Arreaza yabwiye itangazamakuru ko Venezuela iteganya kurushaho gukorana n’igisirikali cy’Uburusiya muri iyi minsi bahanganye n’abatavuga rumwe na leta yavuze ko bashaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nicolas Maduro.

Mu cyumweru gishize umunyapolitike utavuga rumwe na leta muri Venezuela Juan Guaido, yahamagariye abaturage kujya mu mihanda anabasaba gushyigikira igisilikali mu kotsa igitutu perezida Maduro kugirango atange ubutegetsi.

Ibihugu 50 birimo na Leta zunze ubumwe z’Amerika byemera ko Guaido ari we mukuru w’igihugu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG