Uko wahagera

Amerika Izongera Ingabo Muri Arabiya Sawudite


Ubuyobozi bw’ingabo za Leta zunze ubumwe z’Amerika bwatangaje yuko bugiye kongera umubare w’ingabo zayo n’ibikoresho byo kurwanira mu kirere muri Arabiya Sawudite na Repubulika y’ubumwe y’Abarabu.

Iri tangazo ryaje rikurikira ibitero byagabwe mu cyumweru gishize ku bigega bya peteroli by’Arabia Sawudite. Leta zunze ubumwe z’Amerika yashinje Irani icyo gitero ariko Tehran irabihakana.

Muri iryo tangazo minisitiri w’ingabo w’Amerika Mark Esper yavuze ko Perezida Donald Trump yemeje kugaba kw'ingabo z’Amerika mu rwego rwo kubahiriza ubusabe bw’ Arabiya Sawudite na Repubulika y’ubumwe y’Abarabu.

Ibyo bihugu birashaka kongera imbaraga zo kurinda ikirere cyabyo nyuma y’igitero cyagabwe ku ya 14 z’ukwa cyenda uyu mwaka. Cyagaragaje intege nke z’ibyo bihugu mu gukumira ibitero bigabwe n’indege zitagira abapilote cyangwa ibindi bisasu.

Ibindi byerekeye igabwa ry’ingabo z'Amerika biraganirwaho mu mpera z’iki cyumweru bizatangazwa mu cyumweru gitaha.

Ejo ku wa gatanu Perezida Donald Trump yari yatangaje ko Amerika ifatiye ibihano Banki nkuru ya Irani mu rwego rwo kuyotsa igitutu. Umuryango w’Abibumbye na wo watangaje ko wohereje itsinda ry’impuguke enye muri Arabiya Sawudite gukora iperereza ku gitero giheruka kuhagabwa.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG