Leta zunze ubumwe z’Amerika, iravuga ko abarwanyi muri Cadi basa n’aberekeje mu murwa mukuru N’Djamena kandi yategetse ko abakozi badakenewe cyane bavayo, iburira ko hashobora kuba urugomo.
Umuvugizi w’abarwanyi ba (FACT) Front for Change and Concord in Chad, yavuze ko abarwanyi “babohoje” intara ya Kanem, iri mu bilometero 220 uvuye mu murwa mukuru N’Djamena. Cyakora ibi guverinema irabihakana.
Igira iti: “Abanditse ayo matangazo y’ibinyoma nta n’ubwo bari ku butaka bw’igihugu, ahubwo bari ahantu nko mu Bulayi”. Ibi biri mu butumwa guverinema yashyize kuri Facebook.
Hari hashize umunsi umwe, guverinema y’Ubwongereza ihamagarira byihutirwa abaturage bayo kuva muri Cadi, biturutse ku makuru avuga ko amakamyo abiri y’abarwanyi ari mu nzira, imwe igeze hafi y’umujyi wa Faya mu birometero 770 mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa N’Djamena n’indi hafi y’umujyi wa Mao, umurwa mukuru w’intara ya Kanem.
Mu gitondo cy’ejo ku cyumweru, umunyamakuru wa Reuters yabonye umubare munini w’abasirikare bashinzwe umutekano ba Cadi bafite ibitwaro bikomeye bazenguruka mu mihanda yo mu murwa mukuru.
Umuvugizi w’igisirikare cya Cadi, Azim Bermandoa Agouna, yasohoye itangazo rivuga ko cyashwanyaguje ikamyo y’abarwanya ubutegetsi mu ntara ya Kanem mu majyaruguru y’igihugu, mu masaha ya nyuma ya saa sita kuwa gatandatu.
FACT, ifite icyicaro muri Libiya ku rubibi rw’amajyaruguru rwa Cadi, yagabye igitero ku mupaka wa Cadi mu mugoroba wa tariki 11 y’uku kwezi kwa kane, ubwo ibiro by’amatora byarimo gufunga imirango.
Umuvugizi wa FACT, Kingabe Ogouzeimi de Tapol, yavuze ko abarwanyi “babohoje” Kanem kandi ko bakigerageza kuhakura ingabo za leta zishinzwe z’umutekano zihasigaye.
Facebook Forum