Uko wahagera

Amerika: Itegeko ry'Ubwishingizi bw'Ubuvuzi Ryarusimbutse bwa Gatatu


Urukiko rw'Ikirenga rw'Amerika
Urukiko rw'Ikirenga rw'Amerika

Muri Leta zunze ubumwe z'Amerika, urukiko rw'ikirenga rw'igihugu cyose rwatesheje agaciro ikirego cyo gusesa itegeko ry'ubwishingizi mu buvuzi rizwi ku izina rya obamacare

Ikirego cyaturutse ku bantu b'Abarepubulikani babiri ku giti cyabo na leta 16 zose ziyobowe n'Abarepubulikani, zirangajwe imbere na leta ya Texas, iri mu majyepfo y'igihugu. Bavugaga ko itegeko ririmo ingingo zitandukanye zinyuranyije n'Itegeko Nshinga. Basabaga urukiko rw'ikirenga kurisesa ryose uko ryakabaye.

Ku bwiganze bw'abacamanza barindwi ku icyenda, barimo babiri barushyizwemo na Perezida Trump w'Umurepubulikani, urukiko rwaciye iteka ruvuga ko abareze baterekana ibimenyetso bifatika bishingiye ku mategeko, bityo ruba ruteye utwatsi ikirego.

Perezida Trump yakundaga kwita Obamacare "itegeko ry'ishyano." Rirusimbutse bwa gatatu mu rukiko rw'ikirenga kuva ryemejwe mu 2010. Rwarirengeye bwa mbere mu 2012, ubwa kabiri mu 2015.

Guverinoma ya Perezida Joe Biden ivuga ko iyo riseswa, abantu miliyoni 31 bari gutakaza ubwishingizi mu buvuzi. Obamacare riha ubwo bwishingizi abantu batishoboye, n'abana kuguma ku bwishingizi bw'ababyeyi babo kugera bujuje imyaka 26 y'amavuko.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG