Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ishyigikiye ko imanza ziri mu rukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda zakoherezwa kuburanishirizwa mu nkiko z’u Rwanda. Mu kiganiro yagiranye n’ikigo ntaramakuru Hirondelle, Ambasaderi w’Amerika ushinzwe gukurikirana ibyaha by’intambara Stephen Rapp ni we wemeje inkuru y’uko Amerika ishyigikiye icyifuzo cy’u Rwanda.
Kugeza mu mwaka wa 2008, nk’uko Ambasaderi Rapp yabisobanuye, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ikurikije ibyemezwaga n’abacamanza ba Arusha, ntiyemerage ko u Rwanda rwubahiriza ubwigenge bw’ubutabera. Cyokora, mu mpera za 2008, urukiko rwa Arusha ntirwari rwashoboye kurangiza kuburanisha imanza zose mu rwego rw’iremezo, nk’uko rwari rwabisabwe n’inteko ishinzwe umutekano kw’isi.
Bishingiye ku buryo urukiko rwa Arusha rukora buhoro kandi ruhenda cyane, Amerika yahinduye imyumvire yayo ku kibazo cyo kwimurira izo manza mu Rwanda. Hirondelle yandika ko Ambasade y’Amerika I Kigali ivuga ko hari ibiganiro byatangiye hagati y’Ambasaderi Rapp n’abayobozi b’u Rwanda, ku ruhande rw’imirimo y’inama yari yahurije I Kigali mu Rwanda abashinjacyaha b’urukiko rwa Arusha. Bwana Rapp yavuze ko guverinoma y’Amerika ishyigikiye ko imanza nyinshi, cyangwa se zose zitaratangira cyangwa se zitaragera mu maboko y’urwo rukiko rwa Arusha zakoherezwa mu Rwanda.
Hakurikije ibikubiye muri ubwo butumwa bw’Ambasade, u Rwanda rwagombaga kwemera ko abacamanza b’abanyamahanga cyangwa se bakomoka mu nkiko mpuzamahanga bajya mu nkiko zarwo bakaburanisha izo manza zahimuriwe. Icyo gihe u Rwanda rwasaga n'urutabyitabira cyane.